SOBANUKIRWA NEZA KANSERI Y’INKONDOY’UMURURA

Kanseri y’inkondo y’umura n’iki?

Mubusanzwe Inkondo y’Umura (cervix) ni igice cyo hasi kigize  nyababyeyi ariyo uterus mu ndimi zamahanga, igaragara urerebewe mu bice by’imyanyandangagitsina y’umugore kandi ninayo ihuza uterus n’igitsina cy’umugore (vagina). Inkondo y’umura rero ituma iyo umgore cyangwa umukobwa usamye inda itavamo kuko ihora yifunze kandi ifunguka  igihe umubyeyi utwite yegereje igihe cyo kubyara no mu gihe abyara. 

Kanseri y’inkondo y’umura ni kanseri itangirira mutunyangingo (cells) tugize inkondo y’umura. Ubushakashatsi bugaragaza ko, kanseri y’inkondo y’umura ari kanseri ya kane ikunze kwibasira cyane abagore ku isi, aho abagera kuri 604,000 bapfa na 342,000 abapfuye mu mwaka wa 2020. Abagera kuri 90% by’ababnduye ndetse n’impfu ku isi hose mu mwaka wa 2020 baherereye mu bihugu bicyiri munzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.                     

Dukurikije imibare ya OMS ( ikigo gishinzwe ubuzima ku isi) iheruka gusohoka mu mwaka wa 2020, impfu za kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda zageze kuri 942 cyangwa 1,625 by’impfu zose. 


Ni ibihe bintu bishobora gutera  kanseri y’inkondo y’umura?

HPV (Human Papillomavirus): Kanseri y’inkondo y’umura akenshi iterwa na virusi yibasira umuntu izwi nka papilloma ( HPV: Human Papillomavirus). Iyi virusi irimo amoko menshi. OMS igaragaza ko ubwo 2 bwa HPV bw’abantu ( 16 na 18) bushinzwe gutera kanseri y’inkondo y’umura kukigero cyohejuru cyingana na 50%. Iyi virusi yandura cyane cyane binyuze  mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa n’ufite iyi virusi. Umukobwa cyangwa umugore ubonana n’abantu batandukanye ibyagobyo kwandura iyi virusi biri kukigero cyo hejuru. 

Iyi virusi kandi nimwe muri virusi zikingirwa abakobwa bakiri bato bityo bakaba birinze kanseri y’inkondoy’umura.

Ubudahangarwa bw’umubiri budahagije: K’umuntu ubana n’uburwayi bwigiye kirekire cyangwa ubutumpa ubudahangwarwa bw’umubiri bugabanuka amfite ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura. OMS igaragaza ko, abagore babana na virusi itera SIDA bakunze kwandura kanseri y’inkondo y’umura inshuro 6 ugereranyije n’abagore badafite virusi itera SIDA.

kutisuzumisha/ kutipimisha hakirikare:  uburyo bwa mbere kandi bwizewe bwo kumenya niba ufite kanseri y’inkondo y’umura nukwisuzumisha hakiri kare kugira ngo ngoumenye niba ufite iyo ndwara utangire ukurikiranwe hakiri kare. Abagore batigeze bapimisha mu myaka irenga itanu cyangwa batigeze bipimisha birashoboka ko barwara kanseri y’inkondo y’umura.

Kubyara ukiri muto: kubyara ukiri muto byongera byongera ibyago byo kuba wakwandura kanseri y’inkondo y’umura. ubushakashatsi  bugaragaza ko cyane ugereranyije nabagore babyara byibuze nyuma y’imyaka 25 y’ubukure,  abakobwa cgangwa abagore babyara mbere y’imyaka 17 bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura.

Kunywa itabi: itabi ryifitemo ibinyabutabire byangiza utemangimhgo tw’umubiri. Kunwa itabi rero bishobora kwangiza uturemangingo tugize inkondo y’umura, bityo ubudahangarwa bukagabanuka bigatuma kwandura HPV byoroshye ndetse no kuyivuza bikagorana. Abagore banywa itabi bafite ibyago byinshi byo kwandura kanseri y’inkondo y’umura ugererenyije n’ abagore batanywa itabi.

Gusaza: abagore barengeje imyaka 30 bakunze kurwara kanseri y’inkondo y’umura.

Ibinini byo kuboneza urubyaro: ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha by’igihe kirekire ibinini byo kuboneza urubyaro byongera ibyago byo kuba wakwibasirwa na kanseri y’inkondo y’umura. 

Ibimenyetso bigaragaza kanseri y’inkondo y’umura

Nyuma yokurebera hamwe ibintu bishobora kuba byatera kanseri y’inkondo y’umura, reka turebe nanone ibimenyetso biranga umuntu umfite kanseri y’inkondo y’umura.

Kimwe no kubundi bwoko bw’indwara ya kanseri, kanseri y’inkondo y’umura iyo ukiyirwara ntigaragaza ibimenyetso, bisaba igihe kinini kugira ngo utangire kugaragaza ibimenyetso. Bimwe mubimenyetso biranga kanseri y’inkondo y’umura harimo:

  • Kuva nyumpa yogukora imibonano mpuzabitsina,
  • Kuva nubwo waba utari mu mihango,
  • Kuva ku bagore bageze igihe cyo gucura,
  • Kubabara  cyane mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina,
  • Kugira ururenda ruva mu gitsina ruhumura nabi, ndetse no
  • Kubabara mu gice cyo hasimu nda.

Nubwo ibyo bimenyetso bisa nkibyizindi ndwara zizwi nk’ama infections. Nibyingenzi gusura muganga kubitaro bikwegereye niba ugize kimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru.

Icyo wakora ngowirinde kanseri y’inkondo y’umura

  • Kwisuzumisha cyangwa kwipimisha hakiri kare virusi itera kanseri y’inkondo y’umura (PHV) byongera amahirwe yo kumyena niba waranduye cyangwa uri muzima. Wasanga waranduye uravurwa maze ugakira.
  • Gukora imibonano mpuza bitsina ikingiye bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera kanseri y’inkondo y’umura (HPV).
  • Gukingiza abanta bageze imyaka 12 urukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura byonger amahirwe yo kutandura iyo virusa bikagabanya ibyago byo kurwa kanseri y’inkondo y’umura.
  • Kwirinda kwunywa itabi kuko ryangiza uturemangingo tugize inkondo y’umura bityo bikaganya udahangarwa bw’umubiri mu guhangana na na virusi itera inkondo y’umura.
  • Kwirinda gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro igihe kirekire ndetse no kubyara ugejeje imyaka  byongera amahirwe yo kutarwara kanseri y’nkondo y’umura.

Rinda ubuzima bwawe wisuzumisha kanseri y’nkondo y’umura hakiri kare.

                         IKUNDE IMENYE ISUZUMISHE HAKIRI KARE

UWANDITSI : Richard MBAZUMUTIMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *